Byahindutse, Robert Mugabe wa Zimbabwe agiye gushyingurwa mu cyaro cy'iwabo.

Nyuma yo guhangana hagati y'abagize umuryango wa Mugabe na leta ya Zimbabwe buri ruhande rufite aho rwifuza ko uyu mugabo ashyingurwa.

Mu minsi ishize leta ya Zimbabwe yari yemeje ko Robert Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry'intwari hanatangira imirimo yo kubaka aho azashyingurwa. Ejo kuwa kane nimugoroba umurambo we waherekejwe na polisi ujyanwa mu aho avuka anafite urugo hitwa Zvimba. Umurambo w'uyu mugabo umaze igihe ubitswe mu nzu iri mu mujyi wa Harare utegereje aho uri kubakirwa mu irimbi ry'intwari i Harare. Icyo cyemezo cyahindutse, Mugabe arashyingurwa mpera z'iki cyumweru mu muhango wihariye ku muryango.

Minisitiri w'itumanaho Nick Mangwana yasohoye itangazo rivuga ko guverinoma yemeye kumva ibyifuzo by'umuryango we. Mu minsi ishize ubwo hariho guhangana, abategetsi bari batangaje ko Mugabe ari intwari y'igihugu atakiri umwihariko w'umuryango wifuzaga kumushyingura nk'umuntu wabo. Umuryango we wakomeje kuvuga ko Mugabe atigeze yifuza ko abantu bamuhiritse ku butegetsi bazayobora imihango yo kumushyingura. Mugabe yategetse Zimbabwe imyaka 37 ahirikwa n'abasirikare ku gitutu cya rubanda mu 2017, yapfuye mu ntangiriro z'uku kwezi afite imyaka 95







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo