Sudan yafunze imipaka iyihuza na Libya na Central Africa ku mpamvu z'umutekano

Kuri uyu wa gatatu leta ya Sudani yategetse ko umupaka uyihuza na Libya ufungwa ku mpamvu yita izumutekano. Uyu ni umwanzuro ukomeye iki gihugu gifashe nyuma yaho Omar al-Bashir aviriye ku butegetsi bw'iki gihugu. Uyu mwanzuro wafashwe n'akanama gahuriweho n'abasivire, n'abasirikare, mu murwamukuru w'agace kitwa South Darfur state

Mu mwiherero wahuje abagize aka kanama, n'ubuyobozi bwa leta ya Darfur y'amajyepfo, abagize aka kanama bafashe umwanzuro wo gufunga by'agateganyo umupaka igihuza na Libya, ndetse n'umupaka uhuza Sudan na Repuburika ya Central Africa bashinja ibi bihugu guhungabanya umutekano, n'ubukungu bwa Sudan.

Ibi bibaye mu gihe mu myaka ishize, itangazamakuru ryakomeje kugaragaza impungenge z'abasirikare ba South Darfur state muri Sudan bambutse umupaka ubahuza na Libya bakajya kubaka ibirindiro byabo muri Libya ndetse bakiyunga n'umutwe witwaje intwaro wa Khalifa Haftar ukorera muri Libya.

Guhera muri 2003 mu gihugu cya Sudan mu gace ka Darfur gaherereye mu burengerazuba bw'iki gihugu, hadutse amakimbirane y'urudaca ahanini yatewe n'imitwe itaravugagarumwe n'ubutegetsi bwa Omar al-Bashir waje kubukurwaho muri Mata 2019, kuri ubu, umuryango w'abibumbye uvugako ibihumbi by'abantu bamaze kuburira ubuzima bwabo muri izi ntambara, ndetse hakaba habarurwa abasaga miriyoni 2 bakuwe mu byabo.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo