U Rwanda rugiye kwakira impunzi ziturutse muri Libya.

Nkuko byatangajwe n'abayobozi b'umuryango w'abibumbye, kuri uyu wa 3, itsinda ry'abantu 75 rigizwe n'impunzi, rigiye gukurwa mu gihugu cya Libya zizanwa mu Rwanda.
Mu ntangiriro za Nzeri, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano n'umuryango wunze ubumwe bwa Afurika, ndetse n'umuryango w'abibumbye wita ku mpunzi UNHCR, aho u Rwanda rwemeraga kwakira impunzi zituruka mu gihugu cya Libya.

Leta y'u Rwanda ivugako yiteguye kwakira impunzi zisaga 30, 000, ariko mu masezerano biteganyijwe ko abantu 500 aribo bazahabwa ubuhungiro. Nkuko tubikesha AFP, biteganyijwe ko izi mpunzi zambere zigera i Kigari mu masaha y'umugoroba, izindi mpunzi 125 zikazagera mu Rwanda hagati y'itariki 10-12 z'Ukwakira 2019.

Nyuma y'urupfu rw'uwahoze ayobora Libya Moamer Kadhafi, muri 2011, Iki gihugu cyabaye isibaniro ry'abimukira bava mu bihugu bya Afurika berekeza ku mugabane w'iburayi. Kuri ubu umuryango w'abibumbye uvugako muri iki gihugu habarurwa impunzi zisaga 42,000.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, yemeye kwakira impunzi zituruka muri Libya muri 2017 nyuma y'icyegeranyo cyashyizwe ahagaraga n'ikigo cy'itangazamakuru cya CNN cyivugako muri Libya hatangiye kwaduka ubucakara bw'abanyafurika bagurishwaga bakajyanwa mu bihugu by'iburayi.

Ikibazo cy'impunzi cyongeye gukaza umurego nyuma y'igitero cy'indege cyakorehe ku nkambi y'impunzi iherereye ahitwa Tajoura, kigaitana abasaga 40. Umuryango w'abibumbye utegereje ko n'ibindi bihugu byatera ikirenge mu cy'u Rwanda bikemera kwakira impunzi z'abanyafurika bakomeje guhangayikira muri Libya.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo