Musanze: RIB ikomeje gukora ubukangurambaga bugamije kwegera no gufasha abaturage gusobanukirwa ibyo ikora.

Mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage, no kubafasha gusobanukirwa serivisi batanga, urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), rwakoze ubukangurambaga mu karere ka Musanze, mu murenge wa Cyuve. Ubu bukangurambaga bwari bugamije gusobanurira abaturage ibijyanye n'ibikorwa by'uru rwego, no kubafasha gusobanukirwa ibyaha, n'ibihano itegeko rihanisha ababikoze.

Mbabazi Modeste umuvugizi w'urwego rw'igihugurushinzwe igenzacyaha, mu kiganiro yagejeje ku baturage, yibanze ku byaha cy'ihohoterwa rikorerwa abana, amakimbirane avugwa mungo, ababyeyi batuzuza inshingano mu burere bw'abana, n'icyaha cy'icuruzwa ryabantu nka zimwe mu ntandaro z'umutekano mucye mu baturage.

Urwego rw'igihugu rushinzwe igenzacyaha (RIB) rwatangijwe ku mugaragaro ku wa gatatu tariki ya 18 Mata 2018, rushyizweho n'itegeko NÂș12/2017 ryo ku wa 07 Mata 2017 mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi giherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Uru rwego rufite inshingano zirimo: gukora iperereza ryimbitse hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba, kwegeranye, gusesengura, no kubika amakuru ku bimenyetso ku byaha byakozwe, cyangwa ibirigutegurwa, gucungira umutekano uwahohotewe, n'abatangabuhamya, nizindi.

Ibyaha RIB Ikurikirana

1. Ibyaha by'iterabwoba.
2. Ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.
3. Ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
4. Ibyaha by'akarengane na ruswa
5. Ibyaha by'icuruzwa ry'abantu
6. Ibyaha by'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge

Ubu bukanguramba bwaranzwe n'umwanya w'ibiganiro abaturage bagejejweho n'abayobozi batandukanye , barimo Benigne Mukamana umuyobozi ukuriye ubugenzacyaha mu ntara y'amajyaruguru. Nyuma y'ibiganiro, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo, aho byinshi mu bibazo byatanzwe, byibandaga ku makimbirane ashingiye ku mitungo, n'ihohoterwa ryo mungo. Ababajije ibibazo basobanurirwaga, ndetse bakagirwa inama ku nzira banyuramo babigeza ku babishinzwe.

Nkuko twabitangarijwe n'abaturage baganiriye na hanorwanda.com, abenshi ntibaribazi inshingano z'uru rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, ndetse ntibaribazi aho bajyana ibibazobyabo.

Ababyeyi bibukijwe ko ari inshingano zabo gukurikirana ubuzima bw'abana babo mu rwego rwo guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abana. Umuvugizi wa RIB yongeye kunenga imiryango idatanga amakuru ku ihohoterwa ribera mungo, avugako nacyo ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Umuvugizi wa RIB yasoje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo