Musanze: Abarangije amahugurwa mu kigo cy'Igihugu cy'Amahoro (Rwanda peace Academy ) basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe.

Abasirikare bakuru 34 baturutse mu bihugu icyenda (9) basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe mugihe kingana nibyumweru (3) mu kigo cy'Igihugu cy'Amahoro (Rwanda peace Academy ) i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Nzeri 2019 nibwo hasojwe amahugurwa y'abasirikare bakuru 34 baturutse mu bihugu 9 byo muri Afurika cyane cyane ibihugu byohereza ingabo muri Central Africa muri byo bihugu harimo: Togo, Kenya,Zambia,Senegal, Benin, Niger, Mauritania, Sudan , South Sudan (United Nations Staff Course) aya mahugurwa akaba yaribanze ahanini mu kubungabunga amahoro muri Afurika ndetse bakaba barasobanuriwe uburyo bashobora kuzuzanya mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w'ikigi cy'Igihugu cy'Amahoro (Rwanda Peace Academy ) Col.Jill Rutaremara yashimiye abasirikare barangije aya mahugurwa ndetse abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe bakorana umwe kuwundi, yababwiye ko bagomba kuzabishyira mubikorwa mugihe bazaba bagiye mubutumwa bw'amahoro mu gihugu cya Centre Afurika.

cyane ko bahora bakenera (STAFF OFFICERS) bafite ubumenyi buhagije. Yakomeje avuga ko ibyo bigishijwe bagomba kuzabishyira mubikorwa.

Uhagarariye ikigo gishinzwe umutekano n'imiyoborere muri leta zunze ubumwe za Amerika Mr.Lance sells yashimye byumwihariko u Rwanda rwakiriye aya mahugurwa ndestse yongeraho ko abahuguwe yizera adashidikanya ko bagiye gushyira mubikorwa ubumenyi bahawe bikazabafasha kubabungabunga amahoro muri Afurika.

Aya mahugurwa akaba yaratangiye tariki ya 9 Nzeri 2019 , mu karere ka Musanze mu kigo cy'Igihugu cy'Amahoro (Rwanda Peace Academy ).







Umwanditsi
reporter

Ndayambaje Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo