Dore icyo wakora ugasohoka mu rukundo rudashoboka ukinjira mu rushoboka udakomeretse.

Benshi mu bakundana ku isi bavuga ko byatagiye baganira buhoro buhoro kugeza aho bisanga mu rukundo, nyamara benshi bakururwa n’ijwi cyangwa imvugo, isura, inseko n’imitungo y' uwo muntu bahuye, mu rusengero, Ku ishuri, mu kazi, mu bukwe n’ahandi.

Nyuma yo kumenyana kw' inkumi n' umusore batangira kwitwararika buri umwe wese akirinda kugaragara nabi imbere ya mugenzi we.

Ubu kuganira kw' abakundana byaroroshye dore ko itumanaho ryabyoroheje, kenshi na kenshi abakundana bavugana binyuze mu itumanaho rya telephone, whatsapp, ubutumwa bugufi ndetse n’ubundi buryo bw' ikoranabuhanga, buri wese aba amaze kwisohokamo maze akigaragaza neza, maze nyuma y' igihe gito bagatangira kuvugana cyane bifashishije terefone bahamagarana, bohererezanya ubutumwa bugufi bwuzuyemo amagambo aryoheye amatwi.

Nyamara n'ubwo abakundana iyo bakibwirana amagambo meza baba babona ko ntacyabatandukanya nabo bakundana, bagomba kumenya ko aho urukundo rwagera hose rushobora gusenyuka ubundi abari abakunzi bagahinduka abanzi bangana urunuka.

Nyamara nubwo abakundana bakundana hari aho bagera urukundo rwabo ntirukomeze bitewe n' impamvu nyinshi, harimo no kuba abakundana barakundanye urudashoboka.

*Dore icyo wakora kugirango usohoke mu rukundo rudashoboka maze ukinjira mu rushoboka udakomeretse.*

Mu gihe umaze kubona ko uwo mwakundana mutandutanye ni byiza kwiyakira, ubundi ukakira ko atari we Imana yakugeneye ubundi ugatangira kureba kure kandi ukamenya ko isi ari ngari ko uzabona undi utari we.

Mu buzima nta cyiza nko gukora ikintu wateguye, mu gihe utandukanye n' uwo wakundanaga nawe ntukirukankire urundi rukundo kuko icyo gihe uzabikora nko kwihorera, ntuzirenganye na rimwe, fata umwanya uhagije mbere yo kongera gukunda maze urindire urukundo wabuze maze urebe icyabiteye bigutere gufata umwanzuro uhamye, mu gihe ubona ugeze aho rukomeye itabaze umujyanama mu mitekereze, tegreza ibyiza biruta ibyo wabonye mu rukundo rwa mbere.

Ntukwiye kumva ko ijuru rikugwiririye mu gihe ubuze amahirwe yo gukomezanya n' umukunzi wawe. Kuko urukundo ari ikintu cyizana ni yo mpamvu uwaruguhaye ukwiye kumwitaho maze urukundo rwanyu rukogera.







Umwanditsi
reporter

Kea Gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo