Ibintu ukwiriye gukora ngo urusheho kunoza umubano wawe n'inshuti zawe.

Kugirana umubano n'inshutizawe, benshi babifata nk'ibintu byoroshye, ndetse abenshi ntibabyitaho cyane. Nyamara kunoza umubano wawe n'inshutizawe ni ikintu cy'ingenzi kandi cyitoroshye.

Dore ibintu ukwiriye kwitaho ngo urusheho kubananeza n'inshuti zawe

1. Ugomba kuganiriza inshuti zawe:
Benshi muri iyi minsi, ntibakibona umwanya uhagije wo kuganira n'inshuti zabo. Akenshi ibi biterwa n'akazi kenshi ariko niba ushaka kurushaho kunoza umubano wawe n'inshuti zawe, ukwiriye gushaka umwanya mukaganira bitari ukwandikirana ku mbuga nkoranyambaga.

2. Ba umunyakuri mu gihe uganira n'inshuti zawe:
Nubwo kubeshya benshi babifata nk'ibintu byoroshye, ariko ni kimwe mu bibangamira umubano w'abantu, kuko iyo ubeshye inshuti yawe cyangwa undi muntu uwo ariwewese, bituma agutakariza icyizere ndetse bikaba byatuma atazongera kwizera ibyo umubwira

3. Bwira inshuti zawe ikibazo ufite:
Akenshi dukunda kwihererana ibibazo byacu, ndetse umuntu yakubaza uko umerewe, ukihutira kumubwira ko umeze neza kandi mu by'ukuri atariko bimeze

Iyo uganirije inshuti zawe ukazibwira ibibazo bikugoye mu buzima, bituma zibona ko uziha agaciro ndetse ko uzizeyeho ubushobozi bwo kugufasha.

4. Haranira kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy'inshuti zawe.
Iyo inshuti yawe ikugannye ikakubwira ikibazo ifite, iba yizeyeko haricyo wayifasha ngo icyo kibazo gikemuke,

Iyo imenye ko wari ufite ubushobozi bwo kugicyemura, ariko ukaba waricecekeye ntugire icyo uyifasha, bituma ibonako utayitaho, bityo umubano wanyu ukagenda uzamo agatotsi ndetse bikaba intandaro yo gushwana.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo