USA: Yavutse atagira igice cyo hasi ariko ararya akanywa.

Bwana Kenny Easterday ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntagice cyohasi agira ariko ararya akanywa.

Nta kintu kidashoboka ku Mana, Irema icyo ishaka cyose; byaba bidasanzwe cyangwa ikintu gishobora kujyana nubwenge bwacu .

Mu bitekerezo byacu bisanzwe, mubuzima bwacu bwaburimunsi twizerako umuntu muzima ufite umubiri wuzuye aba afite umutwe, ijosi, amaboko, amaguru nibindi bice bitandukanye iyo agize bimwe mubice byumubiri adafite tuvugako abana nubumuga .

Kuva ubu, rimwe na rimwe, Imana iradutangaza ikareka ikintu kidasanzwe kugirango gikomeze kubaho kinyuranye rwose nubwenge bwacu kandi mu gihe ikintu kidasanzwe kibwiwe umuntu, ashobora kubifata nkikinyoma cya semuhanuka.

Ibi birerekana ko, Imana ifite ijambo ryuzuye kandi ryanyuma ku bantu bose n'ibintu byose kuriyi si yaremye.

Bwana Kenny Easterday yabaye gihamya nzima - abantu bahora bibaza ibibazo nkibi: amazi n'ibiryo afata bijya he,

uyumusore womuri leta zunze ubumwe za Amerika (USA) Bwana Kenny Easterday abayeho ubuzima butangaje ntajya ku bwiherero kandi ararya akanywa agakora n'indi mirimo itandukanye akoresheje amaboko n'ubwenge afite.

benshi mubamubonye batangazwa n'ubuzima butangaje abayeho kuko akora sports nibindi bintu binyuranye nko gutembera nibindi abantu bose basanzwe bakora.







Umwanditsi
reporter

Irankunda Hertier

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo