Musanze: Kajyambere Silas ahangayikishijwe n' umuzungu uri kumuhuguza isambu atuyemo

Mu mudugudu wa Susa, mu kagari ka Ruhengeri, mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze ni ho ubutaka bivugwa ko umuzungu Hendrick ari guhuguza umuturage Kajyambere Silas n' umuryango we buherereye.

Inkomoko yo guhuguza uyu muryango isambu utuyemo ikomoka ku gace ku butaka Kajyambere Silas yafatanyije na bagenzi be batatu maze bahuje ubwo butaka bugira ubuso bungana na metero 30 kuri 30 bagurishije uwitwa Manene Radislas nawe waje kubugurisha Igitangaza Anneè Marie wahoze ari umugore w' umuzungu Hendrick wari unamuhagarariye mu igurarwa ry' ubwo butaka n' ubwo baje gutandukana maze mu rubanza Igitangaza Anneee Marie yaburanyemo n' umugabo we, aza gutsindwa mu rubanza rwabahuje maze urukiko rugategeka Igitangaza asohoka mu mitungo y' umuzungu Hendrick irimo n' ikibanza yari yaguze n' abaturage bane barimo kajyambere Silas bahuje bimwe mu bice byabo by' ubutaka maze bakabugurisha Manene nawe wabugurishije Igitangaza na Hendrick.

Kajyambere Silas umwe mu bagurishije igice gito cy' ubutaka ubwo yandzaga na bagenzi be avuga ko mu gihe cyo gukora ihererekanyabubasha ku butaka yagiye ku karere maze bakamwereka aho asinya maze bakamubwira ko icyangombwa cy' ubutaka bwe busigaye azagisanga ku biro by' akagari ka Ruhengeri, ariko yajyayo akakibura ariyo mpamvu yatumye ashaka kumunya aho icyangombwa cy' ubutaka bwe giherereye, muri uko kuza kugishaka ni bwo yamenye ko habaye amakosa mu kumukuraho agace yagurishije Manene Radisilas nawe wakigurishije Igitangaza Annee Marie mu izina rya Hendrick, Kajyambere Silas akomeza avuga ko atigeze agurisha uyu muzungu isambu ye yose ahubwo ko yamugurishije agace gato afatanyije na bagenzi be batatu, akomeza avuga ko ahangayikishijwe n' uburyo ageragerezwaho gukorerwa irangiza rubanza ry' urubanza atigeze aburana.

Nyiramahoro Beatrice umwe mu bamaze imyaka ine agurishije isambu ye umuzungu avuga ko Kajyambere atigeze agurisha isambu atuyemo kuko umuzungu Hendrick iyo yaguriraga umuturage yahitaga ava mu butaka bwe, bityo ko iyo Kajyambere Silas amugurisha nawe atarikurenza ukwezi kumwe akiri muri iyo sambu n' imitungo ye ku buryo hashyira imyaka 5 atarasokamo.

Nyirahabimana Gororiyoza umwe nawe mu bagurishije umuzungu avuga ko kajyambere Silas yagurije Manene Radisirasi agace gato Ku butaka ari nawe wagurishije ako gace Hendrick, akomeza avuga ko Kajyambere Silas atigeze agurisha umuzungu isambu atuyemo ahubwo agace gato yagurishije Manene ari ko umuzungu yaguze na Manene Radisilasi.

Habineza Aphrodise umuhungu wa Kajyambere Silas utuye mu isambu umuzungu ari kubahuguza yadusobanuriye uburyo bangayikishijwe n'umuzungu uri kubahuguza isambu batuyemo, yagize ati " Data yagurishije Manene igice cy' ikibanza noneho mu gihe hatarakorwa ihererekanyabubasha ku cyangombwa cy' ubutaka, Manene agurisha icyo gice agifatanyije n' ibindi bice by' abantu batatu byose hamwe bifite ubuso bungana na metero 30 kuri 30, akigurisha igitangaza Annee Marie mu izina ry' umuzungu". Habineza akomeza avuga ko mu ihererekanyabubasha ku cyangombwa cy' ubutaka hagati ya Manene na Igitangaza Kajyambere n' umugore we batumijweho ngo bafashe Manene guhinduza icyangombwa cy' igice cy' ubutaka bamugurishije kijya kuri Igitangaza wari umaze kugura icyo gice na Manene, ni bwo babasabye kubaha icyangombwa cy' ubutaka maze hagakurwaho icyo gice cya Manene gishyirwa kuri Igitangaza uhagarariye umuzungu Hendrick maze babwirwa ko icyangombwa cyabo bazagisanga ku kagari nihamara gukurwaho icyo gice.

Manene Radisirasi waguze igice gito ku sambu ya Kajyambere Silas akakigurisha igitangaza wari uhagarariye umuzungu yagize ati "si numva uburyo nagurishije igice gito naguze ku sambu nakatiweho ya Kajyambere Silas nkakigurisha Igitangaza annee Marie warinuhagarariye umuzungu maze umuzungu agahindukira akiha n' igice cy' abandi ntigeze mugurisha, akomeza avuga ko isambu umuzungu avuga ko ari iye atari iye kuko namugurishije igice gito nagurishijwe na Kajyambere Silas kugira ngo ikibanza cyanjye cyuzure," Manene akomeza avuga ko niba harabaye ikosa mu ikorwa ry' icyangombwa aho gukura igice gito yaguze ku sambu ya Kajyambere Silas hagakorwa icyangombwa kimwe bigomba gukosorwa bityo uyu muturage akarenganurwa.

Twagerageje kwegera umuhesha w' inkiko wari uje kurangiza urubanza asohora Kajyambere n' umuryango we mu mitungo ye, kandi uyu muturage atarigeze aburana n' umuzungu arabyanga, avuga ko atiteguye kuganira ' itangazamakuru.



""






Umwanditsi
reporter

Dushimimana Jacques

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo