Ntidushobora gutsinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe isi idashyize hamwe"Dr Tedros

Ntidushobora gutsinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe isi idashyize hamwe"Dr Tedros.

Umuyobozi mukuru w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) yongeye gushimangira ko ikibazo gikomereye isi atari virusi ubwayo ahubwo ko aribura ryo gushyira hamwe n'ubuyobozi ku rwego rw'isi.

Dr Tedros avuga ko mu Isi corona virusi batazigera bayitsinda batarashyira hamwe , mu kiganiro cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga (video conference ) Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati" "Ntidushobora gutsinda iki cyorezo cya corona virusi mu gihe isi idashyize hamwe".

Nyamara nubwo Dr Tedros atigeze akomoza kuri Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump mu kwezi gushyize kwa Gicurasi nibwo Trump yavuze ko igihugu cye kigiye guhagarika inkunga cyari gisanzwe kigenera OMS.

Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu gitera inkunga nyinshi cyane OMS kurusha ibindi bihugu kw'isi , mu mwaka ushyize Amerika ikaba yaratanze inkunga ya Miliyoni 400 z'amadolari, Bwana Donald Trump akaba yaravuze ko OMS yahindutse igikoresho cy'ubushinwa ibintu bitakiriwe neza na OMS mu magambo ye yagize ati" Ubushinwa bwigaruriye Burundu OMS umuryango mpuzamahanga w'ubuzima.







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE jean claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo