Rulindo: Ibihano n' amande biri ku bamotari barenga ku mabwiriza bagatwara abagenzi

Mu gihe ingamba za guverinoma y' u Rwanda mu gukumira ikwirakwira ry' icyorezo cya corona virus, nta mumotari wemerewe gutwara abagenzi kuri moto hari ababirengaho maze bagatwara abagenzi.

Umuhanda uhuza umurenge wa Ngoma na Murambi mu karere ka Rulindo ni hamwe mu hakomeje kugaragara abamotari barenga ku mabwiriza maze bagatwara abagenzi. Aba bamotari barenga ku mabwiriza batwara abagenzi kuri moto babatwara bageretseho n' andi makosa harimo gutwara abagenzi nta Kasike ibarinda gukomereka mu gihe baramuka bakoze impanuka.

Mbarubukeye Dominique umwe mu bagenzi bari batwawe n' abamotari, avuga ko yararikwihuta ava i Rutongo ajya i Mugambazi maze ahuye n' umumotari amwemerera ku mutwara maze akamugeza aho yajyaga. Akomeza avuga ko ubusanzwe kuva i Rutongo ujya i Mugambazi umugenzi yishyura amafaranga magana tanu kuri moto. Mbarubukeye akomeza avuga ko abamotari mu murenge wa Ngoma na Murambi bakora ari umwe umwe atwaye umugenzi.

Mu bigaragarira amaso ni uko umuhanda uhuza umurenge wa Ngoma na Murambi abamotari batwara abagenzi, gusa n' ubwo babikora babikora bihishye kuko mu bamotari bari batwaye abagenzi twagerageje kubahagarika baranga ngo bagire icyo bavuga ku makosa bakoraga yo gutambikira ingamba n' amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya corona virus birinda gutwara abagenzi kuri moto.

Umuyobozi w' akarere ka Rulindo bwana Kayiranga Emmanuel avuga ko mu minsi ishyize ubuyobozi bw' akarere ka Rulindo bufatanyije n' urwego rw' igihugu rushinzwe umutekano(Polisi y' u Rwanda) bahanye kandi bagaca amande abamotari icyenda barenze ku mabwiriza maze bagatwara abagenzi kuri za moto zabo. Mu bihano byahawe aba bamotari harimo gucibwa amafaranga ndetse no kwakwa ibinyabiziga byabo maze bikabikwa na Polisi. Akomeza avuga ko amande n' ibihano ari byo bitegereje buri muntu wese urenga ku mabwiriza ya guverinoma y' u Rwanda yo kwirinda ikwirakwira ry' icyorezo cya corona virus.

Inama idasanzwe y' abaminisitiri yateranye ku mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, nama yakozwe hifashijwe ikoranabuhanga iyobowe na Nyakubahwa umukuru w' igihugu Paul Kagame yemeje ko ku wa 1 Kamena 2020 ari bwo abamotari bazaba bemerewe gutwara abagenzi kuri moto, ibi bigaragara mu itangazo ry' ibyemezo by' inama y' abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020.







Umwanditsi
reporter

Dushimimana Jacques

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo