Guma mu rugo" izoroshwa nyuma yo gusuzuma ko ntacyo byahungabanya " Perezida Paul Kagame"

Mu kiganiro Umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Mata 2020, ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga wabaye umwanya mwiza wo kuganira n' abanyamakuru Ku ubuzima bw' igihugu.

Muri iki kiganiro Umukuru w' igihugu yagize icyo avuga ku gihe gahunda ya guma mu rugo yazatangira koroshywa, aho yavuze ko inama y’abaminisitiri izaterana mbere yuko icyemezo gifatwa, harebwa niba icyorezo cya Koronavirusi kitakomeza kwiyongera.

Yagize ati, “Turi ku munsi wa 41 wa Guma mu rugo. Kuvanaho iyi gahunda bizaterwa nuko bizaba bimeze ndetse n'ibizava mu nama ya guverinoma izakorwa muri iki cyumweru izabisuzuma”.

Yakomeje avuga ko hazafatwa ingamba kugira ngo hirindwe gusubira inyuma kandi ibikorwa by'ubucuruzi busubire uko byari bisanzwe. Yavuze ko hazafatwa ingamba zo koroshya gahunda ya " Guma mu rugo" hagendewe kubizava mu bushakashatsi ndetse n'amakuru agendanye n'imibare ijyanye nuko icyorezo gihagaze, yakomeje avuga ko bizakorwa mu buryo icyorezo kidashobora kongera kwangiriza ibintu byinshi cyangwase ngo na cyo cyiyongere.

Umukuru w'igihugu agiranyeikiganiro n' itangazamakuru, u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagezwemo n' icyorezo cya Koronavirusi. Gusa u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite imibare y' abanduye icyorezo cya Koronavirusi ariko kitarahitanamo umuntu n' umwe mu bacyanduye.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abantu 191 bamaze kwandura icyorezo cya Koronavirusi muri bo 92 bamaze gukira ni mu gihe 99 ari bo bakirwaye gusa imibare igaragaza ko nta muntu n' umwe mu banduye iki cyorezo kirahitana.







Umwanditsi
reporter

Dushimimana Jacques

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo