Umuntu muzima agomba gusinzira amasaha angahe?

Uko iterambere rikomeza kwiyongera, niko ikiremwamuntu gikomeza kwibasirwa n'imfu zikomoka kundwara zikkomoka ku munaniro ukabije. Abashakashatsi bagaragaje ko uko iminsi ishira, niko amasaha yo kuryama agenda agabanyuka ikibazo gikomeje kwibazwa n'abantu benshi ni ingano y'amasaha umuntu akwiriye gusinzira.

Ubushakashatsi bwakozwe n'inzobere mu buzima bwagaragaje ko umuntu uri hagati y'imyaka 18 na 21 agomba gusinzira mu gihe kingana n'amasaha 8, naho abari hejuru y'imyaka 21 bagasinzira amasaha 7.

Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi yagaragaje ko abubahiriza aya masaha bangana na 69.9%, bagasaba za guverinoma, imiryango itegamiye kuri leta, n'ibigo byikorera, gushishikariza abantu kuruhuka amasaha yabugenewe doreko bihaye intego yo kongera umubare w'abantu bubahiriza aya masaha bakava ku kigereranyo cya 69.6% bakagera kuri 70% mu mwaka wa 2020.

Amasaha buriwese ku myaka ye akwiriye gusinzira

Imyaka1-2: 14h
Imyaka 3-4: 12h
Imyaka 5-12: 10h
Imyaka 13-19: 9h
Imyaka 21-....: 7h-8h

Umwana muto akwiriye gusinzira amasaha angahe?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange, umwana ukiri muto agomba gusinzira amasaha ari hagati ya 16 na 20, iki gihe umwana agisinzira mu nshuro zitandukanye ku munsi, ndetse kigenda kigabanyuka uko umwana akura by'umwihariko umwana ugejeje ku myaka 6 y'amavuko, akwiriye gusinzira igihe kinini mu masaha ya nijoro, kuko bimufasha gukuraneza.

Ibimenyetso bigaragaza ko usinzira amasaha y'ikirenga

* Iyo ushatse gusinzira, bigutwara igihe kiri hejuru y'isaha ugishakisha ibitotsi kandi umubiri unaniwe.

* Umubiri wirirwana integenke rimwe narimwe ugavyeka ko urwaye.

* Kudasinzira amaha ahagije, bishobora gutera kwigunga, ndetse bikaba byaba intandaro y'indwara ya Hypersomnia.

* Iyo udasinzira amasaha ahagije, akenshi ukunda gushikagurika mu ijoro.

* Bishobor kuba intandaro y'umubyibuho ukabije

Ibimenyetso bigaragaza ko udasinzira amasaha ahagije

* Iyo udasinzira amasaha yagenwe, akenshi ukunda kugira inzozimbi, ndetse bishobora kuba intandaro y'ibibazo byo gusinzira. * Wirirwana umunabi, n'umujinya wahato nahato,

* Wirirwa usinzira mu mirimo yawe ya burimunsi.

* Kudasinziraneza bigira ingaruka zo kwibagirwa bya hatonahato.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo