Ebola ishobora kuba igiye kubonerwa umuti, n'urukingo

Abashakashatsi bagaragaje ko indwara ya Ebola imaze iminsi yibasiriye ubuzima bw'abatari bacye ku mugabane wa Afurika yaba irihafi kaba indwara yakwirindwa, ndetse uwayirwaye akaba yavurwa agakira.

Ibi bitangajwe nyuma yuko hakozwe ubushakashatsi aho imiti itandukanye yageragerejwe ku barwayi ba Ebola mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ibiri muriyo ariyo REGN-EB3, na mAb114, ubushakashatsi bwagaragaje ko ishobora guhangana n'iyi ndwara. Amakuru dukesha inzego z'ubuzima muri iki gihugu, avuga ko iyi miti igiye gutangira gukoreshwa mu kuvura abarwayi ba Ebola

Ikigo cy'Abanyamerika cyiga ku ndwara zandura (National Institute of Allergy and Infectious Diseases NIAID), cyatangaje ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ari inkuru nziza mu rugamba rwo guhangana na Ebola.

Uyu muti iyo ugeze mu mubiri w'umurwayi, uhangana na virusi ya Ebola ukoresheje abasirikare b'umubiri, ugafasha mu kugabanya ubukana bwa Ebola. Ukaba warakozwe hifashishijwe uturemangingo twakuwe mu mubiri w'umuntu wigeze kurwanra Ebola nyuma akavurwa agakira.

Ubundi buvuzi bwifashishwaga mu guhangana n'iyi ndwara buzi nka ZMapp, na Remdesivir bwahagaritswe gukoreshwa, nyumayuko bigaragaye ko budatanga umusaruro uhagije. Nkuko byatangajwe na NIAID, abandi barwayi 2 bahawe iyi miti ngo harebwe niba nabo ibakiza.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, bwatangiye mu Gushyingo mu mwaka ushize butangijwe n'umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (World Health Organization). Nkuko byatangajwe na Jeremy Farrar, umuyobozi wa Wellcome Trust global health charity, ubu bushakashatsi bugiye gutabara ubuzima bwa benshi bwari mu kaga.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo