Musanze: Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko bafite gahunda yo kurandura burundu indwara ya Kanseri y'inkondo y'umura.

Mu karere ka Musanze niho hatangirijwe ibikorwa by'ubukangurambaga mu kurwanya indwara ya kanseri y'inkondo y'umura ifata abagore n'abana.

Mu nsanganyamatsiko igira iti"isuzumishe hakiri kare " Ibimenyetso bibanziriza kanseri y'inkondo y'umura, nibwo butumwa bwatangiwe mu ishuri rukuru rya IPRC Musanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019.

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko indwara ya kanseri y'inkondo y'umura bagonba kiyiandura burundu binyuze mubukangurambaga , iyi minisiteri ikomeza ivuga ko bagiye gukorera mu turere twa Musanze,Nyamasheke,Nyarugenge,na Gatsibo ari bazibanda bashishikariza abagore n'abakobwa kwisuzumisha.

Minisitiri w'ubuzima, Dr. Diane Gashumba avuga bateganya gusuzuma abagore bafite y'imyana 39 na 49 ndetse n'abakobwa muri rusange. Uyu muyobozi akomeza avuga ko bafite gahunda yo kuvura abagore 72,000 , mu gihe abamaze kugaragara ko bafite iyi kanseri ari 13,000.

Ibi bikazakorwa ku bufatanye n'umuryango wa (Unitaid) uzabafasha kugira ngo bagere kuri iyi ntego.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bivuje iyi ndwara bagakira, harimo Usanase Angelina ukomoka mu mugi wa kigali, mu murenge wa kacyiru agira ati

"Nabonye ibimenyetso, nihutira kujya kwivuza none narakize, namaze amezi( 5 ) mfite iyi ndwara mva amaraso mu myanya ndanga gitsina ,nkaba nsaba abagore n'abakobwa rero kujya kwisuzumisha hakiri kare".

Kimwe na Mugenzi we watanze ubuhamya witwa Izabariza Vestine w'imyaka 39 avuga ko muri 2017 aribwo yagiye ku kigo nderabuzima asanga afite iyi ndwara hanyuma arivuza none akaba yarakize.

Lelio Marmora umunyamabanga mukuru wa Unitaid, avuga ko bahisemo kuza gufatanya n'u Rwanda mukubungabunga ubuzima bw'abaturage cyane ko ari igihugu gifite ahazaza heza. Uyu muyobozi avuga ko bafite ingengo y'imari ingana na miliyoni 24 z'amadolali y'Amerika akazafasha mu guhashya iyi ndwara ya kanseri y'inkondo y'umura.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abakinnyi b'urunana ndetse n'abahanzi bagize itsinda rya Dream boyz basusurukije abari bitabiriye ubu bukangurambaga.







Umwanditsi
reporter

Ndayambaje Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo