Havumbuwe umuti uvura kanseri, witezweho kugabanya 30% by'abahitanwa n'iyindwara ku rugero

Nkuko byatangajwe mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi, cyabereye muri Chicago ho muri leta zunze ubumwe za Amerika mu ihurirongarukamwaka ry'abaganga bahuriye mu cyitwa American Society of Clinical Oncology , byatangajwe ko uyu umuti mushya wakozwe, ugiye gufasha abagore bakiri bato bibasiriwe na Kanseri y'amabere

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bari n'abategarugori basanzwe barwaye indwara ya kanseri y'amabere aho buri wese yahawe uyu muti mu gihe kingana n'imyaka itatu n'igice. Nyuma byaje kugaragara ko urugero rw'abari guhitanwa nayo rwaganyutseho 29%

Gukoresha uyu muti, bigira ingarukanke ku mubiri w'umuntu ugereranyije n'uburyo bwari busanzwe bukoresha mu kuvura iyi ndwara buzwi nka Chemotherapy

Mu gihe abari n'abategarugori bari hagati y'imyaka 20-59 bakomeje guhitanwa n'iyi ndwara, muri leta zunze ubumwe za Amerika abasaga 268,000 biteze guhabwa ubuvuzi hakoreshejwe uyu muti mushya.







Umwanditsi
reporter

Adino NDIZIHIWE

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo