Amajyaruguru: ubucuruzi bwa magendu buza ku isonga mu kudindiza umusoro

mu Ntara y'Amajayaruguru hashimiwe abasora ndetse basabwa gushyirahamwe ingufu mu guhangana n’abacuruzi banze gukoresha "EBM " ndeste bongeye kwihanangiriza abakora ubucuruzi bwa magendu cyane ko iyo hakozwe ubwo bucuruzi imisoro y'igihugu inyerezwa, bityo igihugu kigasubira inyuma.

kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2020, mu Ntara y'Amajayaruguru hizihizwe Umunsi mukuru wo gushimira abasora wabereye mu Karere ka Musanze.

mu mwaka ushyize wa 2019-2020 Amajyaruguru yari yarihaye intego yo kuzinjiza imisoro ingana nagera kuri miliyari 1589 Frw, ariko yarakusanyijwe yose hamwe ni miliyari zigera ku 1516,3 Frw akaba angana na 95,4%, bivuzeko ha bayeho kuzamuka bingana na 6.6% bitandukanye n'umwaka washyize wa 2019.

Nkuko byagarajwe ko intumbero Amajyaruguru yihaye itagezweho nk’uko byari byitezwe, mu gihembwe cya 1 muri uyu mwaka Amajyaruguru yari yihaye intego yo kugera kuri miliyari 354 Frw, hinjizwa miliyari 375,4 Frw bikaba bingana n'izamuka rya 6,1% hari hitezwe kandi ko hazagaragara igihombo cy'amafaranga anagana na miliyali 200Rwf, hakaba haragaragaye igihombo kingana na miliyali 72,8rwf yonyine

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Bwana Bizimana Ruganintwari Pascal, yongeye gushimira abasora by'umwihariko abikorera bo mu majyaruguru bibumbiye mu rugaga rw'abikorera (PSF) uburyo bagira uruhare mu kuzamura iterambbere rw'igihugu n'abagituye muri rusange mu bikorwa byiterambere.

Mu ijambo rye Yagize ati “Nka karere ka Musanze gafite umwihariko wo kuba ari igicumbi cy'ubukerarugendo, bituma ubucuruzi bwaho bukomera ugereranyije n’utundi turere, bituma kandi intara y'Amajayaruguru igira uruhare rufatika mu misoro ,Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubukerarugendo budakorwa bigahungabanya ubukungu bw’akarere, bigatuma amahoteli adakora neza, umusaruro ntugende neza kuko urujya n’uruza rw’abantu bagendereraga aka karere rwagabanutse, ariko ibi ntibikwiye kubaca intege."

Komiseri kandi yongeye kwibutsa abacuruzi bo mu mu Ntara ya majyaruguru ko mu gihe badashyize hamwe ngo magendu icike ndeste no gukoresha EBM bizakomeza kubangamira imikorere yabo , bityo n'umusoro uzagabanuka.

Yagize ati “Iyi ntara ituriye imipaka y’ibihugu by’abaturanyi bituma haba ikibazo gikomeye cyo kwinjiza magendu mu gihugu ikunze kugaragara, gukora magendu ni icyaha gikomeye mu bucuruzi, nta muntu numwe wari ukwiriye kuba akora ubu bucuruzi magendu igaragara aha ibangamiye cyane ubucuruzi kuko habaho kunyereza ry'imisoro bituma bibangamira iterambere rw'igihugu muri rusange, nibabasha guhangana n’iki kibazo uruhare rwabo ruzagaragara ku buryo bufatika ndeste n'umusoro wiyongere.
Umuyobozi W'intara y'Amajayaruguru Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney, na we yavuze ko mu bihe byahise hakunzwe kugaragara magendu nyinshi ariko akemeza ko ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano bashyize imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi bwa magendu ndetse bakazabuhashya .

Yagize ati “Mu Ntara y'Amajayaruguru mu bihe byashize hakunze kuvugwa ubucuruzi bwa magendu, ariko twashyize imbaraga mu kubirwanya, kandi tuzakomeza duhangane nabyo dufatanyije n'inzego z'umutekano , Magendu yica ubukungu rw'igihugu, uwacuruje ibintu bidasoreye aba abangamiye ucuruza yasoze, Ubu twatangiye gushaka abakora magendu banini kuko aribo babyihisha inyuma bagakoresha abikorezi bato baca mu mayira atemewe, tuzakomeza guhangana nabo n’ubwo ari urugamba rutoroshye.’"

Bimwe mu bigo byahembwe byahize ibindi mu gutanga neza imisoro muri iyi Ntara harimo: Mulindi Tea Factory,, Ihangane Project, Goico isoko rya Musanze, Mine Bugarana na Base Company LTD. ,.Ihangane Project ikorere mu karera ka Gakenke ,







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo