Amajyaruguru : Abahanzi bagomba guhatanira UEMA Awards 2020 bamenyekanye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2020 mu majyaruguru y'u Rwanda mu karere ka Musanze habaye igikorwa cyo gutora abahanzi mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo gukomeza gutezimbere umuziki nyarwanda bihereye mu karere ka Musanze .

Iki gikorwa cyateguwe na Uber Entertainment Music Award ifatanyije na "Legacy one" nyuma y'imyaka igera kuri 7 iki gikorwa cy'Amarushanwa ku bahanzi kidategurwa cyane ko cyari giheruka gutegurwa n'inzu itunganya umuziki izwi nka "Top 5 Sai "ubwo bakundaga gutegura icyitwa Music Award igahabwa abanyamusanze .

Bamwe mu bahanzi bitabiriye uyu muhango bavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa cyane ko wasangaga abahanzi batangiye gucika intege ariko bavuga ko kuba Uber Entertainment Music Award yongeye kubatekerezaho ari ikintu cyiza cyane Mr Gloire yagize ati" Kuba Uber Entertainment yarateguye iki gikorwa biranshimishije ndetse binyereke ko umuziki wa Musanze ukomeje kugenda wiyuburura , usubira kuri gahunda.

Umwe mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa Ganza Mishou yagize ati" ndashima Uber Entertainment yateguye iki gikorwa ndetse n'ubufatanye bw'Abahanzi bo mu majyaruguru uburyo bakomeje kugira ubufatanye nuburyo hatangiye kuboneka abaterankunga akomeza avuga ko bagenzi be bakomeza gukora cyane kugira ngo bazakomeze baterimbere mu muziki .

Umuhanzi Mylo wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa "N turanyenabo "yongeye gukomoza ku cyatuma umuziki wa Musanze uterimbere aho yavuze ko kugira ngo bagere aho bageze ubu biyushye Akuya yagize ati"byaratuvunye! ndashimira bagenzi banjye bakora umuziki kandi ndabasaba gukomeza gukunda ibyo bakora Nanjye naretse gukwama ndavuga nti reka nkomeze nkore cyane arinako dukomeza gutezimbere ibyiwacu byumwihariko umuziki wa Musanze ukarenga imbibi.

Abahanzi bakomeje mu kiciro kizakurikiraho muri Uber Entertainment Music Awards : Umuhanzi mwiza mu gitsina gabo.(Best male artists) -MayLo , Mishou , Bexx , Fizzo Masson Umuhanzi mwiza mu gitsina gore.(Best female artists) -Jolly , Cyentia , Gash ,clemmy Itsinda ryiza ririmba(Best Group) -sweet life , Super Twin , Msa Gango , 2 for Trap *Umuhanzi mwiza mu ndirimbo z'Imana(Best Gospel Artist) -PIO , Nziza Theos , Oligaho, Elitege Umuhanzi w'u mwaka(Best Artist of the Year) -Fizzo Masson , Bexx , Maylo , Mishou Indirimbo ifite amashusho meza(Best Video) -Ubwonko , Msa Rapper , Feri By fizzo , Who Ami mishou , Inyenyeri yanjye by Maylo Umuhanzi mwiza ukizamuka (best Upcoming ) -ELIMILI , jolly , day Maker , Boston Male artiste .

Umuyobozi wateguye iki gikorwa cya UEMA Bwana Abuba Muzazi yongeye gushimira abantu bose baje kwifatanya na Uber Entertainment Music Award yagize ati" Ndashimira umufasha wanjye umba hafi mubuzima bwa buri munsi nanone kandi Ndashimira abafatanyabikorwa bikorwa bitandukanye akomeza avuga ko iki gikorwa kizakomeza kubaho kuburyo akarere ka Musanze kagomba kuba ku isonga mu imyidagaduro byumwihariko Muzika yasoje ashimira Legacy one ibafasha mubikorwa bitandukanye.







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Ghazzo
08-Oct-2020
I musanze turashoboye sinzi impamvu tutanjya mwirushanwa ryigihugu kd tubasha ndebera nka Fizzo mason yagakwiye no kujya muri bariya nae akaboneka muri bariya baririmba mwirushanwa ryitwa ( iwacu muzika peee) nukuri natwe mujye mudutekerezaho mu manjyaruguru

Tanga igitekerezo