Menya impamvu yatumye Kinsey wolanski umunyamideli asura pariki y'ibirunga.

Menya impamvu yatumye Kinsey wolanski umunyamideli asura pariki y'ibirunga.

Umunyamideli w'imyaka 24 yamavuko wamenyekanye cyane ubwo yinjiraga mu kibuga yambaye Bikini ku mukino wa nyuma wa Champions league muri 2019 yasuye pariki y'ibirunga mu kinigi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nzeli 2020 nibwo umunyamideli Kinsey wolanski ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaye mu rw'imisozi igihumbi mu karere ka Musanze ari muri pariki y'ibirunga yasuye ingagi zo mu misozi miremire mu Rwanda.

Ku mashusho yashyize kurubuga rwa instagram kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nzeli 2020 yari yambaye agapfuka munwa ndetse arikumwe n'ingagi ya Silverback akaba yavuze ko gusura ingagi byahoze biri mu nzozi ze aho yifuzaga kuzamuka imisozi ya pariki yagize ati" byahoze biri mu nzozi zanjye igihe kirerekire ubu rero ndanezererewe cyane kuba mbonye ingagi ziba hake ku isi , ubu kuri njye kuzamuka intera ndende muri pariki y'u Rwanda , Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo nkabona ingagi niyo ntego yanjye.

Uyu munyamerika usanzwe akina filime yashimiye byimazeyo abagize n'abakomeje kugira uruahare ngo ingagi zikomeze kwiyongera yagize ati" mu myaka 5 ishyize ingagi zari zifite kuba zarashyize zarazimiye burundu ariko ubu zifite umutekano ,kandi nkomeje gushimira nabazitaho umunsi ku munsi.

Kinsey Wolanski abarebye umukino wanyuma wa Tottenham vs Liverpool i Madrid yinjiye mu kibuga yambaye (Bikini)ku mukino wanyuma wa Champions league kuburyo abantu batunguwe bagira ngo yasaze" , asuye u Rwanda mu gihe isi iri mubihe bitoroshye byo guhangana na Covid19 .







Umwanditsi
reporter

Editor

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo