Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry'umukobwa ukunzwe muri 2019 yambitswe Impeta

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 bihurirana no kwizihiza isabukuru y'amavuko Ya Mwiseneza Josiane.

N'ibirori byabereye muri imwe mu ma Hotel abarizwa mu karere ka Musanze aho inshuti ze abavandimwe be ndetse n'abandi bantu bari baturutse mu ntara y'iburengerazuba mu karere Karongi n'umujyi wa Kigali bitabiriye ibi birori by'isabukuru ya Mwiseneza Josiane.

Uko ibirori byagenze Umusore akimara kumvako Josiane agiye kugera hafi yashyize ivi hasi ubundi aricara amutegereza akanya gato Josiane watunguwe no gusanga umukunzi we yamwiteguye bihagije yagize amarangamutima nibyishimo biramusaga.

Mu rufunguzo rumeze nkurwimodoka rwariho amatariki y'ubukwe aho bateganya kubana tariki 15/05/2021 ni mu mwaka utaha ubukwe buteganijwe. mwibuke neza ko irushanwa ry’umwaka ushize 2019 rya Miss Rwanda, Mwiseneza Josiane yashyigikiwe n’abantu b’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze aza imbere mu itora ryo kuri murandasi (Internet ) byanatumye yambikwa ikamba ry’umukobwa ukunzwe kurusha abandi aribyo mu ndimi z'amahanga bita ‘(Miss Popularity 2019).

Mu irushanwa Mwiseneza yagaragaraga nk'umuturage w'iyo mu cyaro nyine utarisize ngo yinogereze, bakavuga ko atazarenga umutaru.

Inkuru ye ishingiye ku buryo yinjiye mu irushanwa agenze ibilometero birenga 10 ndetse afite abikomere ku mano yakoze benshi ku mutima bituma bamwe biyemeza kumujya inyuma.

Igihiriri cya benshi baramushyigikiye banamwemerera ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, imodoka, akazi n’ibindi. Uyu mukobwa yari ashyigikiwe n’abamuzi ndetse n'abatamuzi bahurizaga ku kuba akwiye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 kuko ngo n'abo bivugwa ko ari beza bambitswe ikamba nta kintu kinini bakoze mu byo bari bahize.

Mu bakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 berekeza muri 'Boot camp', Josiane yatambutse yemye hashingiwe ku majwi yagize mu bamutoye kuri ku butumwa bugufi 'SMS'. Yajyanye n'abandi i Nyamata mu mwiherero, amafoto ye ahererekanwa na benshi bashyiragaho ibitekerezo bimutandukanya n'abandi.

Mbere y'uko umunsi nyirizina ugera wo kumenya Nyampinga w'u Rwanda, mu minsi itanu hagombaga gutaha umukobwa umwe. Ku munsi wa nyuma w'irushanwa yahawe ikamba ry'umukobwa wakunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.







Umwanditsi
reporter

Gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo