Uburezi bwumwana butangirira ku kiriri bugasorezwa kukiriyo Agashami Dudu winjiye Muri Muzika

Umuhanzikazi Agashami Dudu yinjiye mu muziki asohora indirimbo ya mbere yise “Ni njye nawe Mama” yaririmbiye aba mama byumwihariko na mama we muri Rusange. Iyi ndirimbo “ni njye nawe Mama” yasohotse muri iki cyumweru gidhize’. Indirimbo ye nshya yasohoye yubakiye ku gushimira aba mama abashimira uburyo bitanga bakabana n'umwana kuva akiba urusoro kugeza avutse.

Agashami Dudu yabwiye HanoRwanda.com, ko mama we afite agaciro mubuzima ariyo mpamvu akwiye kumushimira ndetse akanamutura byinshi byiza akomeza avugako mundirimboye hari aho yagize ati reka nguture uru Rwanda kuko Ari umunyarwanda kandi akunda igihugu cye ariyo mpamvu akwiye kukibatura nkumurage.

Dudu ukora injyana ya Gakondo yagize ati “ uburere bw'umwana butangirira kukiriri bukarangirira kukiriyo umubyeyi wese aho ava akagera yagakwiye kwita kumwana we akamuzirikana akamuba hafi kuva avutse kugeza atakiriho kuko ari amarasoye kandi aba yaramunyuranye ahakomeye ntakwiye kumvako umwana yakuze ngo amushyingire narangiza aterere iyo.

akomeza avugako ahubwo aba akwiye gukomeza kumuba hafi akamuha Inama z'abukuru.

Yavuze ko yahisemo kuririmba ku rukundo rwababyeyi mu rwego rwo kugaragaza agaciro kabo abahereza anavugako indirimbo izakurikiraho izaba ishimira aba papa byumwihariko umutware we Nsanzabera Jean De Dieu Uyu mumaman wabana 4 abakobwa 2 n'abahungu 2 dore ko uko abyara agenda abyara impanga umukobwa n'umuhungu.

Yatangiye kuririmba akiri umwana mutoya abikorera kwishuri bisanzwe ku bigo bitandukanye yizeho.

Dudu ni umwe mubasanzwe bafasha umutwarewe Nsanzabera Jean de Dieu Gukosora Ibitabo dore ko amaze kwandika ibitabo 99 akaba asigaje kimwe ngo yuzuze ibitabo 100.

Uyu mu maman avuga ko yakuze akunda ubusizi n'ubuhanzi kandi avugako adateze gusubira Inyuma murugendo yatangiye rwa Muzika aho yagize ati " Ikibuga n'agezemo ndakizi bitsaba gukora cyane n'okwitanga kuko burigihe gihora gisaba kuba abakunzi hafi n'okubahozaho ibyiza aho yashimangiye ko ntakabuza ibyiza biri imbere ni njye nawe Mama Ari itangiriro ry'urugendo.

Yavuze ko afite intego yo gukora umuziki igihe cyose kandi ko azabigeraho akora indirimbo zizumvikana muri Afurika no ku Isi yose.

Ati “Ndumva nshaka kugera aho najya njya hose muri Afurika bumva indirimbo yanjye. Nkumva bacuranga indirimbo yanjye kandi yaragize icyo ihindura mubuzima Bwabantu.”

Akomeza ati “Gahunda mfite mu muziki ni uko umuziki ugomba kungaburira ndetse ukanteza imbere mu mibereho yanjye ntabwo ngiye kuwukora nkuje kwishimisha ahubwo nawujemo kubw'urukundo n'akazi kandi ngiye gushyiramo imbaraga zanjye ibitekerezo n'umutima abakunzi banjye banyegere mbagenere ibibakwiriye.

Yasoje avugako yiteguwe imbaraza zizava mubyo azaba akora ndetse n'uburyo abanyarwanda bazamushyigikira ariho hari isgishoro gikomeye Dudu watangaje ko afite Manager kandi ko mu minsi iri imbere azamwerekana.







Umwanditsi
reporter

Jeangugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo