Rurangiranywa, icyamamare muri muzika NE-YO nyuma yo kwita izina ingagi, agiye gutaramira Abanyarwanda

icyamamare rurangiramwa ku isi NE-YO ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gutaramira mu murwa wa Kigali iki kirori gisoza umuhango wo Kwita amazina ingangi zavutse uyu mwaka wa 2019 kikaba kije kibanziriza umunsi wokwita izina wabereye mu kinigi tariki ya 6/9/2019

Iki gikorwa cyo kwita izina ingangi ni igikorwa ngaruka mwaka. Kuri iyincuro hateguwe igitaramo gikomeye cyanatumiwemo abahanzi bakomeye, Iki gitaramo ni cyo gikomeye kigiye kubera mu nyubako ya Arena bwa mbere kuko icyabereyemo bwa mbere ni icyabaye umunsi umukuru w’igihugu yafunguraga iyi nyubako ku mugaragaro ku wa 08 Kanama 2019.

Iki gitaramo cyahawe izina “Kwita Izina Concert” abahanzi b'abanyarwanda barakiririmbamo ni Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bruce Melodie, Riderman n’itsinda rya Charly&Nina aba bakaba ari bo bahanzi b'abanyarwanda bagiye gususurutsa abazitabira iki gitaramo kigiye kubera muri Kigali Arena.
Agashya kari muri iki gitaramo ni uko nta muntu wemerewe gufotora cyangwa ngo afate amashusho uyu muhanzi w’umunyamerika NE-Yo dore ko yaje yizaniye gafotozi we atangaza ko bazatanga amafoto. Icyemewe ni ugukoresha telefone ku muntu uzaba ashaka kwifatira ifoto ye

biteganijwe ko kiza gutangira isaakuminimwe kwinjira mumyanya yicyubahiro akaba Ari ibihumbi 50000 na 25000 ahakurikiyeho nibihumbi 10000 ahasanzwe Nibihumbi bitatu kubanyeshuri bafite amakarita yishuri







Umwanditsi
reporter

Nshimiyimana Jeangugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo