Umuramyi Babou melo munzira zo gukora no gutegura amashusho yindirimboye yambere

Umuramyi Babou Melo umaze igihe gito abonye Label yo kumufasha muri muzika agiye gutangira gukora indirimbo zamashusho.

Ibi Nkuko twabitangarijwe n'umwunganizi we muri muzika Bwana Gakwaya Jean de Die avuga ko uyu muramyi ukiri muto, yahisemo kumufasha kubera impano y'ubuhanga n'umwuka w'Imana amubonamo cyane ko abona ari umuhanzi witezweho umusaruro muri muzika ihimbaza Imana, uyu mwunganizi wa Babou unakuriye Sky label entertainment yagize ati" kuva kumunsi wejo tariki ya 1 kanama 2019 saa 14:00' uyu muhanzi Babou azaba ari mugikorwa cyo gufata amashusho y'indirimbo ivuga kugushaka kw'Imana,

Akaba ari amashusho azagaragaramo bamwe mu bahanzi basanzwe bamenyerewe hano mu Rwanda no muri sinema nyarwanda, yakomeje avuga ko aya mashusho azaba ashingiye kubuzima bw'umwana wabyawe na nyina akamujugunya. ariko umwana akaza kuvamo umuntu ukomeye kubera gushaka kw'Imana.

nimugihe uyu muhanzi Babou mukiganiro yagiranye na Hanorwanda.com yagize byinshi yatangaje kuri gahundaze arimo gutegura aho yagize ati" nibyo koko ndatangira gukora mashusho ,ndimo gutegura n'igitaramo kizaba mu ugushyingo ku itariki ya 24 ,kizitabirwa n'abahanzi bakomeye bahano mugihugu cy'u Rwanda kikazabera aho nsanzwe nsengera mu itorero rya light i kabuga. Uyu yanakomeje avugako agiye kumanza kuzenguruka ibigo byamashuri yisumbuye avuga ubutumwa aho yamaze gutangira uru rugendo







Umwanditsi
reporter

Nshimiyimana Jean gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo