Umuganura, isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.” Minister Nyirasafari Esperance

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gusubiza agaciro umuco nyarwanda aho umuganura wahawe agaciro mu rwego rwo kongera kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umuganura mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, hashyizweho insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Minisiteri y’Umuco na Siporo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 26 Nyakanga 2019, yagaragaje uko umuganura wizihizwaga mu gihe cyo hambere, ahanini ko wari imwe mu nzira yahuzaga Abanyarwanda bagasangira n’umwami wavugaga umutsima agasangira n’abaturage.

Minisitiri Nyirasafari Espérance mu kiganiro yatanze yagaragaje ko umuco ari inzira y’ ibisubizo by’ibibazo mu muryango nyarwanda, nka gacaca, girinka n’ibindi.

Minisitiri Nyirasafari yagize ati “Umuganura w’uyu mwaka ushingiye ku ndangagaciro nyarwanda. Ubu rero umuganura ni kimwe mu bigomba gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, kugira ngo hatazagira ikizongera kubiba amacakubiri”.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ngo imyiteguro yo kwizihiza umuganura 2019 ihagaze neza kuko iyo Minisiteri n’inzego bafatanya begereye inzego z’ibanze, babasaba kubitegura neza.

Umunyanyamabanga wa Leta muri MINALOC, Mukabaramba Alvera, yagize ati “Twasabye ko abantu bazahurira hamwe aho batuye, bagasangira bishimira ibyo bagezeho. Ababashije guhirwa n’ibihe bagashimirwa n’aho abataragize icyo babona bagasangira n’abandi, bidakuyeho ko bashishikarizwa gukora ngo na bo baziteze imbere”. Nyirahabimana Solina, Minisitiri ufite umuryango mu nshingano ze, yagize ati “Abana n’ababyeyi bakwiriye kwicara hamwe kuri uwo munsi bagasangira ibyo bejeje, bakaganira ku iterambere ryabo, kugira ngo bibabere isoko y’ubumwe no kwigira”.

Ibirori by’umuganura mu gihe cyo hambere byizihizwaga ku mwero w’amasaka, maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo yabahaye. Muri iki gihe umuganura wa 2019 uzizihizwa harebwa ibyagezweho mu nzego zitandukanye kandi hateganywa n’uko iterambere ryagerwaho vuba.

Muri icyo cyumweru hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye byerekeranye n’umuco, ndetse abahanzi bakazagaragaza inganzo zabo kuva tariki ya 29 Nyakanga 2019.

[]Umuganura uteganyijwe kwizihizwa ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, ni ukuvuga tariki ya 2 Kanama 2019 mu Karere ka Nyanza ku rwego rw’Igihugu. Uwo munsi uzabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe umuganura.







Umwanditsi
reporter

NSHIMIYIMANA Jean gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo