Umuramyi Emmy Niyonzima yashyize indirimbo nshya hanze ashimangira ko ku Mana hari byose

Umuramyi Emmy Niyonzima yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ni Wowe". Iyi ni indirimbo ya kane uyu muramyi amaze gushyira hanze nyuma ya Ibyo yakoze, Urampagije na arantabara yakunzwe n'abatari bake. Nyuma y'iminsi mike amaze ateguza abantu iby'iyi ndirimbo, Umuramyi Emmy Niyonzima yayishyize hanze mu mpera z'Icyumweru gishize.

Indirimbo "Ni Wowe", ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'uko muri iyi si nta handi hari amahoro usibye mu Mana. Umuramyi Emmy Niyonzima avuga ko iyi ndirimbo yayanditse ahereye kw'ijambo ry'Imana riboneka mu gitabo cya Zaburi 84:3 "Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari..."

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Umuramyi Emmy Niyonzima yatangaje ko iyi ndirimbo ayitezeho kuzahembura imitima y'abazayumva bikabasubizamo imbaraga mu bugingo ndetse yongeraho ko ku bw'imbaraga z'Imana, iyi ndirimbo izagera kure.

Ubusanzwe Umuramyi Emmy Niyonzima ni umukristo usengera kuri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze, aho ari umuyobozi w'imiririmbire muri Korali Shiloh. Emmy Niyonzima yatangiye muzika ihimbaza Imana akiri umwana, abikuriramo bigera aho mu mwaka wa 2018 agira igitekerezo cyo kwinjira muri muzika ihimbaza Imana nk'umuhanzi ku giti cye, aho yahereye ku ndirimbo 'Ibyo yakoze'.

Umuramyi Emmy Niyonzima yaririmbye mu bitaramo bikomeye bigiye bitandukanye birimo "Calvary Album Launch"; igitaramo cyabereye muri DOVE hotel, "URAHAMBAYE Live concert"; Igitaramo yahuriyemo na Serge Iyamuremye muri katedarali Yohani Umubatiza wera ndetse n'ibindi bitaramo yitabiriye mu bice bitandukanye bya Musanze na Rubavu.

Umuramyi Emmy yatangaje ko afite icyifuzo cyo kuzenguruka uturere tw'u Rwanda avuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo, Imana yamwagurira imbago akazambuka n'imipaka akajya mu bindi bihugu ngo kuko biri mu nzozi ze za buri munsi







Umwanditsi
reporter

NSHIMIYIMANA Jean Gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo